Wednesday, March 23, 2016

Abagera kuri 26 bahawe impamyabushobozi mu bijyanye no kwihangira imirimo



Ikigo gihugura abashaka kwihangira imirimo (BDC) cyatanze impamyabushobozi ku nshuro ya munani ku barangije amahugurwa ku kwihangira imirimo no gukora ubushabitsi.
Abanyeshuri 26 barimo abakobwa 8 ni bo bahawe impamyabushobozi ku itariki ya 4 Werurwe 2016 nyuma y’amasomo ku gukirana amahugurwa mu gihe cy’amezi atatu ku bufatanye n’Umuryango These numbers Have Faces, usanzwe ufasha urubyiruko kubona imirimo.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya BDC, Patrice Habinshuti yavuze ko icyo aya mahugurwa aba agamije ari gufasha ba rwiyemezamirimo batangiye gukora n’abifuza kubabo kurushaho kunguka ubumenyi mu bijyanye no gukora ubushabitsi.
Ati “Ntabwo tubita abanyeshuri ahubwo ni ba rwiyemezamirimo. Ntabwo tubaha amahugurwa kugira ngo bahabwe impamyabushobozi ahubwo tubafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo n’imishinga yabo. Aba barangije ntabwo navuga ko bagiye, ahubwo nibwo binjiye muri BDC, dufite inshingano zo gukomeza kubafasha.”
Yakomeje avuga ko mu bufasha babaha harimo inama zitandukanye haba ku buryo bwo gucunga ibikorwa byabo, imari ndetse no kubahuza n’abantu bashobora gushora imari mu bushabitsi bwabo.
Nkurunziza Christophe, umwe muri ba rwiyemezamirimo bitabiriye aya mahugurwa ufite umushinga wo gukora ubucuruzi kuri Internet wahize iyindi yavuze ko ubumenyi yakuyemo bugiye gutuma yongera imbaraga mu byo akora.
Ati” Aya mahugurwa hari ubumenyi ansigiye mu bijyanye no gukora ubushabitsi. Nayagiyemo naratangiye gukora ariko ibyo nkora ntaho biragera. Ubumenyi nahawe hano bwatumye hari aho mvana ubucuruzi bwanjye.”
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse muri RDB, Kanyange ImmaculĂ©e yasabye abarangije bose kudacika intege ndetse anabizeza kubaha ubufasha aho bishoboka.
Abahagarariye ibigo bitandukanye birimo birimo Speed Mouvement, Grow Fin, Access Bank n’izindi banki zitandukanye babwiye abamaze guhugurwa ko akazi ari bwo gatangiye ndetse babereka amahirwe agiye atandukanye ari mu bigo bahagarariye.
BDC yatangiye amahugurwa nk’aya mu 2001, kugeza ubu abagera kuri 300 bakaba ari bo bamaze guhugurwa no guhabwa ubundi bufasha bwatuma ubushabitsi bwabo bukomeza gutera imbere.
Abahawe impamyabushobozi zo kwihangira imirimo
angel@igihe.rw

No comments:

Post a Comment