Yanditswe kuya 21-03-2016 saa 18:58' na MUSABYIMANA THEOPHIle

Iyi nama yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kugenzura ubuziranengeISO).
Ubwo yatangizwaga, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda (RSB), Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birushwa imbaraga n’ibyateye imbere mu gihe hashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego rw’isi.
Ati″Usanga mu bihugu byateye imbere baturusha impuguke zifite tekiniki n’ubumenyi, ku buryo usanga hari aho bakomeza ibwirizwa runaka. Ikindi baturusha ubushobozi bujyane n’umutungo na politiki, ku buryo iyo habaye nk’inama batora ibwiriza runaka, twe twohereza abantu bake, bo bafite benshi bakaturusha amajwi".
Yavuze ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bitari ku rwego rungana mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuziranenge, kuko usanga hari n’ibitaraba ibinyamuryango byuzuye, ndetse ko n’amabwiriza y’ubuziranenge muri ibi bihugu atarahuzwa.
Bagabe yasobanuye ko iyi nama izaba umwanya wo kureba uburyo amabwiriza y’ubuzirange yahuzwa mu bihugu bya Afurika hashingiwe ku igenamigambi rya buri gihugu, mu rwego rwo koroshya ubucuruzi no kureba uburyo byahangana n’ibihugu byateye imbere.
Ati″Turasha kuzamura ubushobozi bw’abakozi bacu kugira ngo bazagende barebe igenamigambi ryabo barihuze n’irya buri gihugu, kugira ngo igicuruzwa niba kivuye mu gihugu runaka kidakumirwa mu kindi, na za ntege nke twagiraga zigabanuke”.
Umukozi mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buziranenge Reinhard Weissinger, yavuze ko ubuziranenge ari ingenzi mu iterambere ry’ibihugu, ariko ko gushyiraho amabwiriza yabwo bigomba kujyana n’ibyagirira igihugu akamaro, nk’ubucuruzi, imibereho y’abaturage, ubuzima, umutekano, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Ibiganirwaho muri iyi nama birajyana n’igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere, ibihugu biri muri ISO byashyizeho mu bijyanye n’ubuziranenge.

Abayobozi b’amashami ashinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge bitabiriye iyi nama
No comments:
Post a Comment