Yanditswe kuya 23-02-2016 saa 13:51' na Ntakirutimana Deus

Politiki nziza y’igihugu ishimwa na FAO yatabaye abaturage bari barazahajwe n’inzara, maze batangira kubona ibiribwa, hirya no hino mu bishanga hubakwa ingomero z’amazi zivomerera ubuhinzi bw’umuceri butari bumenyerewe mu Rwanda, aho umuceri waribwaga n’umugabo ugasiba undi, na bwo mu minsi mikuru.
Uhagarariye FAO mu gice cya Afurika y’Iburasirazuba, Dr Patrick Kormawa yatangaje ko u Rwanda rutagifite ikibazo cy’inzara kubera politiki nziza y’igihugu.
Yagize ati “ Ubuyobozi bwiza, bufite intego bwashyizeho gahunda zitandukanye zituma hatakibaho ikibazo cy’inzara, harimo gahunda ya Girinka, Inkongoro ku Mwana n’ibindi byose byabaye ibirungo by’iterambere.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rutanga umusaruro ufatika mu ishyirwa mu bikorwa no kugera ku ntego kwa FAO, mu kurwanya inzara no guharanira iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Dr Kormawa yavuze ko we ubwe yisuriye abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu Gushyingo 2015, akibonera uburyo abanyeshuri bahabwa amata ku ishuri,n’uburyo abaturage bateye imbere kubera gahunda ya Girinka.
Ashima ibyo bikorwa, ngo kuko nta terambere ryagerwaho nta burezi, kandi nabwo butagerwaho abagomba kubuhabwa bashonje.

Uhagarariye FAO muri Afurika y'iburasirazuba Dr Patrick Kormawa
Yavuze ko mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwatangiye gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage kandi yagejeje igihugu ku iterambere n’umutekano w’ibiribwa.
Muri iki gihe, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 6%, ariko harimo gushakishwa uburyo wakwiyongera byibuze ku kigero cya 8.5% .
Mu byo u Rwanda ruhanganye nabyo birimo kugabanya umubare w’abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi bangana na 39-40%. U Rwanda kandi rurimo gufasha abaturage bo mu Mirenge yo mu Ntara y’Iburasirazuba bahuye n’ikibazo cy’amapfa, n’ab’Iburengerazuba bangirijwe umusaruro n’imvura nyinshi yaguye mu turere twa Karongi na Rutsiro, bazagurizwa inyongeramusaruro.
Ibihugu nka Ethiopia byavuzweho ko bizahura n’ikibazo cy’inzara ikabije, bishimwa kubwa politiki ya FAO ifatanyije na Leta mu gushaka uko bahangana n’iyo nzara.
Amadou Allahoury Diallo,uhagarariye FAO muri icyo gihugu yavuze ko ikibazo cy’inzara kigaragara mu bice bimwe na bimwe, ariko ko itameze nk’izigeze kuhica abantu n’amatungo.
Abayobozi ba FAO mu bihugu 13 bya Afurika bateraniye i Rubavu mu nama y’iminsi itatu basangira ingamba zafashwe mu myaka ishize ku bijyanye no kurwanya inzara , imirire mibi n’ubukene muri Afurika y’Iburasirazuba.

No comments:
Post a Comment