Amabuye y’agaciro y’u Rwanda agiye kwifashishwa mu gukora telefone zigezweho
Yanditswe kuya 26-03-2016 saa 08:29' na MUSABYIMANA THEOPHILE
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo
kamere(Minirena) ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye yagaciro yashyize
ubutumwa ku rubuga rwa twitter kuri uyu wa kabiri, agaragaza ko amabuye
y’u Rwanda agiye kujya akoreshwa mu gukora telefone zigezweho zikorwa
n’uruganda rwa Fairphone.
Mu cyumweru gishize kandi itsinda ry’abantu bavuye muri urwo ruganda basuye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ya wolframite (tungsten), bavuga ko bagiye kujya bayakoresha bakora telefoni.
Iri tsina ryatangaje ko baje muri uru ruzinduko bashaka kureba iterambere ry’ubucukuzi mu Rwanda, no guhamya ko amabuye y’agaciro yo mu Rwanda nta sano afitanye n’amakimbirane agaragara ku Karere k’ibiyaga bigari.
Kuba ibirombe bya New Bugarama Mining Company basuye barasanze byemewe n’Inama mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), ngo ni ikimenyetso cy’uko ibiva muri aya mabuye ahacukurwa bitajyanwa gufasha imitwe yitwaza intwaro ikorera mu Karere.
Kuva mu 2014, ubwo uruganda rwa Fairphone rwatangiraga gukorana na Steffen Schmidt, yatangije urugendo rwo kuba yagura wolframite (tungsten) mu Rwanda, kandi bahamya ko mu gihe bazaba batangiye kuyagura bizatuma n’andi yo mu Karere atangira kugurwa.
Ibirombe bya ’New Bugarama Mining Company’ basuye bavuze ko bitagikora ubucukuzi bwa gakondo, ndetse ko bikorana neza n’abacukuzi kimwe n’abandi bakozi bagahembwa neza.
Inyandiko yasohowe ku rubuga rwa Fairphone ivuga ko “hasigaye utuntu duke ngo tungsten icukurwa mu birombe bya New Bugarama Mining yinjizwa muyo tugura igakorehwa muri moteri ituma habaho vibreur (guhinda) muri telephone ya Fairphone 2.”
Iyi nyandiko igaragaza ko nubwo ubu bucukuzi bwateye imbere, bazakomeza ubufatanye ngo birusheho kugenda neza, bakemura inzitizi zikirimo.
Ibi bishobora kuba igisubizo ku mabuye ya wolframite (tungsten), Minirena ivuga ko yinjije amafaranga make mu mwaka wa 2015, aho yinjije miliyoni 149 z’amadorali, Minirena ikavuga ko colta na gasegereti ari yo yinjije amafaranga menshi.
Kugeza ubu u Bushinwa butanga 98% bya tungsten y’Isi, ndetse bukagira ijambo rikomeye ku isoko ryayo; aho bushobora kuzitira ibindi bihugu kugera ku masoko, bikanaba imbogamizi ku izamuka ry’ibiciro by’aya mabuye.
Fairphone ni uruganda rukora telefone zigezweho, rufite icyicaro Amasterdam mu Buholandi.

No comments:
Post a Comment