Kanimba yasabye ibigo bya Leta gutanga urugero bikoresha ibyakorewe mu Rwanda
Yanditswe kuya 17-03-2016 saa 09:00' na MUSABYIMANA THEOPHILE

Mu kiganiro n’abanyamakuru Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) , Francois Kanimba yavuze ko inzego za leta zigomba gutanga urugero mu gukoresha ibikorerwa mu Rwanda mbere yo kubishishikariza abandi.
Yagize ati “Hari icyemezo cyamaze gufatwa ku rwego rwa Guverinoma, ko inzego za leta zose zikeneye ibikoresho byo mu biro, bagomba kubigura mu nganda zo mu Rwanda. Icyo ntekereza ko n’iyi gahunda ya “Made in Rwanda” nk’uko tuyivuga, harimo no kubwira inzego za leta zigomba gutanga urugero, birimo ntabwo ari ibanga kandi hari ibyemezo byatangiye gufatwa.”
Muri iyi gahunda, biteganyijwe ko hazibandwa ku guteza imbere ku buryo bwihariye inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda birimo ibiti, amata, impu, amabuye, n’inganda zikora imyenda n’inkweto.
Minisitiri Kanimba avuga ko ku Rwanda nk’igihugu kigitangira ibijyanye n’inganda, izo nzego zidasaba ingufu zidasanzwe.
Iyi gahunda kandi ihuzwa no guca imyenda ya caguwa, usanga igurwa cyane mu Rwanda kandi igatangwaho amafaranga asaga miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika buri mwaka mu kuyitumiza hanze.
Minisitiri Kanimba yavuze ko mu gushishikariza abantu gukunda ibikorerwa mu gihugu hazibandwa no guhindura imyumvire ku ruhande rw’inganda, ndetse ngo ntibizaba mu buryo bwo kumvisha Abanyarwanda ko bagomba kugura ibikorerwa iwabo gusa, n’ibikorwa bigomba kugira umwimerere.
Ku byo Leta izafasha inganda, Minisitiri Kanimba yakomeje agira ati “Muri iki gikorwa hari byinshi bizahinduka mu myumvire n’imikorere y’abanyeganda bamwe na bamwe bafite ibicuruzwa byiza bashobora kujyana ku isoko, ariko usanga igice cy’isoko ari gito ugereranyije n’icyo bagombye kuba bafite, bagire icyo bashora mu gukora imenyekanisha bikorwa ry’ibyo bakora.”
Kanimba kandi yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiri mu nzira z’amajyambere kandi kizabamo mu gihe cy’imyaka myinshi, bityo ngo ibi ntibyasobanura ko rutagomba gukomeza ubucuruzi n’amahanga, uhubwo ngo aho rutihagije ruzakomeza kwifashisha ibicuruzwa bituruka hanze.
Umwanzuro wo guteza imbere ibikorerwa mu bihugu kandi wafatiwe mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iheruka, nyuma yo gusanga ibikoresho by’ibanze mu nganda nyinshi mu mahanga biva muri Afurika, ariko ugasanga kuri uyu mugabane bitabyazwa umusaruro.
Inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba nayo iheruka kwemeza gahunda yo guca burundu imyenda itumizwa hanze yarambawe, hagamijwe guteza imbere inganda zikora imyenda mu Karere.
MINICOM iherutse gutangaza ko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kugeza ubu, byikubye inshuro eshatu ibyo rwoherezayo.

No comments:
Post a Comment