Yanditswe kuya 7-03-2016 saa 10:17' na Musabyimana Theophile

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko mu mezi make ari imbere ikigega gishobora kuba cyatangizwa mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu izabera mu Rwanda muri Gicurasi.
Yagize ati “Urabizi ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ‘World Economic Forum’ muri Gicurasi, twifuza ko twagera aho tumaze kugira ikintu kigaragara cy’intambwe yamaze guterwa, haramaze gukusanywa amafaranga ahagije, tukaba twagitangiza cyangwa yaba atarageraho tukongera tukiha igihe kigira ngo ayo mafaranga tuyagereho ariko intambwe twateye yo gushyiraho iki kigega ntabwo isubira inyuma.”
Iki kigega cyavuzweho cyane mu mwaka wa 2015 mu nama ya ‘Transform Africa’ ariko nyuma gato nticyongera kuvugwaho byinshi.
Minisitiri Nsengimana mu kiganiro na KFM yavuze ko nubwo kitari kuvugwaho cyane muri iyi minsi hari amatsinda yashyizweho ari kwegera abikorera babumvisha inyungu bazagira mu kugishoramo imari.
Biteganyijwe ko Leta izashora amafaranga asanga miliyari 200 z’amanyarwanda andi akaba ategerejwe mu bikorera bizezwa inyungu izaturuka mu bazagurizwa ayo mafaranga ariko mu buryo butandukanye n’ubwo banki zibikoramo kuko hazakoreshwa kugura imigabane.
Ati “Uburyo bishyuzwamo butandukanye n’uko banki zikora, ntabwo ari kwa kundi bakwishyuza bashyizemo inyungu runaka, ahubwo uburyo buzakoreshwa cyane cyane ni ukuvuga uti ’ese uwashora amafaranga mu bucuruzi bwawe ariko nkafatamo imigabane yaba 5%, 10%, yaba 20%”.

Ubwo Minisitiri Nsengimana yasuraga Hehe Labs
Mu Rwanda hari ibigo bigenda bifasha abikorera mu ikoranabuhanga harimo ikigo ‘Think’ cyashyizweho na Sosiyete y’ikoranabuhanga mu itumanaho ya Millicom ikorera mu Rwanda nka Tigo Rwanda, kigenda gifasha abafite imishinga myiza y’ikoranabuhanga.
Kuva mu mwaka wa 2012, Ikigo K-Lab gishinzwe, cyateje imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Sosiyeti zikora za Porogaramu, izikora imbuga nkoranyambaga, ubucuruzi kuri internet n’ubukoresha ikoranabuhanga zigenda zigaragaza kuzamuka byihuse ku Isi ndetse zirushaho kuzamuka ku isoko ry’imari n’imigabane mu bihugu bikomeye ugereranyije n’ubundi bucuruzi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana

Ubwo Minisitiri Nsengimana yasuraga Hehe Labs yabasabye kurangwa no kugira intego
No comments:
Post a Comment