Monday, March 28, 2016

Umunyarwanda yatsindiye isoko ryo gusakaza ikoranabuhanga muri Ethiopia
Yanditswe kuya 6-03-2016 saa 08:18' na THEOPHILE MUSABYIMANA
     



Rutagengwa Gabiro Herve w’imyaka 30 yabonye isoko ryo gukwirakwiza ikoranabuhanga (ICT) mu ntara yose ya Amhara cyane cyane mu Mujyi wa Bahir Dar muri Ethiopia.
Uyu munyarwanda Rutagengwa yabonye isoko ryo gusakaza ikoranabuhanga mu Ntara ya Amhar Ethiopia ubwo sosiyete ye yitwa Medmasoft yari yitabiriye imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga muri Ethiopia muri Gashyantare.
Mu kiganiro na Rutagengwa yavuze ko yahawe isoko ryo gusakaza ikoranabuhanga mu Ntara yose ya Amhar nyuma y’uko abanya- Ethiopia benshi bishimiye porogarame ze zirimo iyitwa Inka Track ikoreshwa muri telefone ifasha kumenya ubuzima bw’amatungo, Ireme Smart School ifasha ibigo by’amashuri mu buryo bujyanye n’icungamutungo, ndetse n’iyitwa Direct ishobora kwifashishwa n’imiryango itegamiye kuri Leta (ONG).
Yagize ati “ Nahawe isoko kubera ko babonaga porogarame nakoze ari nziza bazikeneye, gusa byanyeretse ko mu Rwanda abantu benshi babashije gukora ibintu bitandukanye byajya ku isoko mpuzamahanga .”
Rutagengwa yizeye ko mu minsi iri imbere sosiyete ye ya Medmasoft izaba ikomeye cyane bitewe n’amafaranga azakorera muri Ethiopia, kuko uko buri Sosiyete azafasha muri Ethiopia izajya yishyura ama-birr (amafaranga akoreshwa muri Ethiopia) angana n’ibihumbi icumi, asaga gato ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu kandi yatangiye kubona amasoko mu bihugu nka Congo Brazzaville, Ghana, Nigeria n’ahandi.
Rutagengwa washinze sosiyete Medmasoft
Zimwe muri Porogaramu Medmasoft yakoze

No comments:

Post a Comment