Yanditswe kuya 18-03-2016 saa 16:36' na MUSABYIOMANA THEOPHILE

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, Samuel Kirubi wari umaze igihe ayiyobora, yavuze ko iyo nyungu yaturutse ku bwiyongere
bw’amafaranga abakiliya bayo bagenda babitsa.
Yagize ati ″Mu mpera z’ Ukuboza 2011, hari hamaze kubitswa amafaranga angana na miliyari 4.3, mu gihe mu mwaka wa 2015 yageze kuri miliyari 68.5.
Hannington Namara watangajwe ku mugaragaro nk’umuyobozi mushya w’iyi banki mu Rwanda, yijeje Abanyarwanda serivisi nziza zitangwa na yo no kuzana udushya dushobora kunogera abakiliya.
Ati ″Tugiye gukora ku buryo ku isoko nta wuzajya aduhiga mu gutanga serivisi nziza, haba mu gutanga inguzanyo, kubikira no kubikuriza abakiliya amafaranga, kubegera no gukomeza gushakisha ibibanogera, gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.”
Yavuze ko bifuza no kurenga serivisi batanga, bakongeraho no kujya bagira inama abakiliya.
Kugeza ubu Equity Bank yibarira umutungo wa miliyari 92.8, ikaba ifite amashami 11 mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’abakiliya barenga 389 328.
Kirubi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku buryo yoroheje ishoramari, byatumye abakiliya b’iyi banki biyongera.

a,Hannington Namar Umuyobozi mushya wa Equity Bank

Samuel Kirubi wari umaze igihe ayobora Equity Bank

No comments:
Post a Comment