Yanditswe kuya 4-03-2016 saa 06:56' na Bukuru JC

Uyu mugabo avuga ko igitekerezo cyo gukora indege cyamujemo mu
1993 yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri ETO Kicukiro,
aza kugira ubushobozi bwo gutangira kuyikora 1998.
Niyuzura ngo izajya ikoresha moteri isanzwe y’imodoka zinywa lisansi.
Mu kiganiro yagiranye na TV1, Ntirimeninda yavuze ko mu mwaka wa 2001 yari amaze gukora igice gito cya yo.
Hagati y’umwaka wa 2004 na 2008 yongeye kugerageza igice yari yaramaze gukora asanga agifite byinshi byo gukoraho.
Yagize ati “Natekereje gukora indege yo mu bwoko bwa kajugujugu numva izaba ari ‘Transport’ yanjye. Ndateganya ko iyi ndege igomba gutangira kuguruka muri uku kwezi. Ni utuntu duke dusigaye kugirango itangire kuguruka.”
Mu gukora iyi ndege ngo yifashisha ubumenyi yize muri Eto Kicukiro hamwe n’ibyo asoma mu bitabo ndetse na mudasobwa.
Mu myaka 18 amaze agerageza gukora indege, avuga ko ikibazo cy’imbogamizi afite ari amikoro make ngo kuko hari igihe amafaranga amubana make, cyangwa akabura umwanya kuko asigaye akora muri Parc ya Nyungwe nk’umusuderi (soudeur) bigatuma aza kuyikora mu mpera z’icyumweru.
Abenshi mu batuye muri aka gace bavuga ko bafite amatsiko yo kuzayibona igurutse, ndetse ngo bumva bazamusaba umunyenga, dore ko bamwe ngo ari ubwa mbere bazaba bayigenzemo.
Hari abaturanyi be bamaze kumwemerera kuzamutera inkunga y’amavuta (essence) yo gushyiramo umunsi izaba igiye kuguruka.

Ntirimeninda amaze imyaka 18 agerageza gukora indege

Iyi ndege biteganyijwe ko izatangira kuguruka muri uku kwezi kwa gatatu
No comments:
Post a Comment